Ubunyobwa :

Urunyobwa ni akabuto gakura gakararamba, kakarabya indabo nini kandi nyinshi z’umuhondo, hashira iminsi, indabo zegereye ubutaka zijkinjira mu gitaka zigahinduka imbuto.

Bavuga ko ubunyobwa bukomoka mu gihugu cyitwa Burezili, cyo muri Amerika y’epfo.

Ubunyobwa bwuzura n’igitaka cyoroshye, gihehereye kandi kirimo ubushyuhe.

Nubwo ubunyobwa butagomba imvura nyinshi cyane, ntibwuzura n’ubutaka bw’impangare kuko budatuma indabo zirigita mu gitaka.

Ihinga ruy’ubunyobwa ntirigora. Iyo igihe cy’impeshyi cyenda kurangira, bararima, ubutaka bwamara guhaga imvura bagatabira.

Mbere yo gutera ubunyobwa, babanza gutoranya intete nini kandi nziza.

Igihe cy’itera birinda kuzegeranya.

Ibyiza ni ugutera intete ebyiri mu mwobo ufite nka santimetero ebyiri cyangwa eshatu, bakazitera ku murongo kandi bakirinda kuzegeranya; ibyo bigatuma umurimo w’ibagara n’uw’isukira woroha.

Imimero itangira gutumburuka mu butaka hashize nk’icyumweru.

Ubunyobwa busarurwa hashize amezi agera kuri atanu.

Icyo gihe amababi aba atangiye guhuguta no guhonga.

Mu isarura ryabwo, bakoresha isuka.

Iyo ubutaka bworoshye barandura ibitsina by’ubunyobwa, bagashakisha intoki ubunyobwa bwasigaye mu gitaka.

Ubunyobwa bwanikwa iminsi ine cyangwa itanu, hanyuma bakabutonora.

Intete z’ubunyobwa zivamo ibyo kurya byiza.

Ibyo biryo byiganjemo amavuta, bigatunga umubiri neza.

Bazirya zikaranze cyangwa se bamara kuzikaranga bakazisya, ifu yazo bakayikoramo isupu, bashobora kuyirya yonyine cyangwa bayivanze n’ibindi biryo.

Uretse n’ibyo, ubunyobwa babukuramo amavuta bakayatekesha. Bashobora no kuyakoresha amasabune.